Kanseri muri rusange ni uburwayi bwo kwiyongera kudasanzwe k’uturemangingofatizo tw’ahantu bikahatera kubyimba akenshi, nuko bikiyongeraho ibindi bimenyetso birimo kuribwa, kuva se, n’ibindi binyuranye bitewe n’aho yafashe.
Akenshi kanseri zigira ibyiciro bitatu by’ingenzi aho iyo imenyekanye ikiri ku cyiciro cya mbere iba ishobora kuvurwa igakira kuko iba itarafata ahantu hanini naho iyo yageze mu cyiciro cya gatatu ntiba igishoboye kuvurwa kuko iba yamaze no gufata ahandi hanyuranye mu mubiri, niba yari kanseri y’ibihaha ni urugero ugasanga yanafashe umwijima n’izindi nyama zihegereye
Reka tugaruke kuri kanseri y’amabya, imwe muri kanseri zitazwi cyane ariko zibaho kandi ikaba ifata abatari bacye.
Iyi kanseri ntuze kuyitiranya na kanseri ya porositate kuko ni ebyiri zinyuranye kuko iyo turi kuvuga hano ifata udusabo tw’intanga mu gihe iya porositate ifata nyine iyi mvubura iherereye hafi y’uruhago.
Akenshi umenya ko ufite iyi kanseri nk’iyo uri kwiyogosha insya ukumva mu ibya ikintu kibyimbyemo kandi gikomeye, ndetse iyo ariho ikigufata ntikiba kikubabaza.
Uretse iki kibyimba ibindi bimenyetso harimo:
[caption id="attachment_593" align="alignnone" width="590"]
Iyi kanseri ituma uribwa ukanumva amabya aremereye[/caption]
Iyo kanseri igeze ku cyiciro cya gatatu yongera ibimenyetso kandi ikajya mu bindi bice aho ishobora no kugera mu bihaha igatera guhumeka insigane, kuyoba ubwenge, ikizungera n’ibindi.
Iyi kanseri ishobora kandi kugutera impinduka mu misemburo nuko ikaba yatuma ubyimba amabere, guhorana umunaniro no gutakaza ibiro ku buryo budasobanutse
Iyi kanseri kugeza ubu impamvu nyamukuru iyitera ntizwi gusa ubushakashatsi bugaragaza ko mu gihe iya porosutate yibasira abarengeje imyaka 40 iyi kanseri y’amabya yo ikunze gufata abari hagati y’imyaka 20 na 34.
Uretse ibi kandi hari ibindi byongera ibyago byo kurwara iyi kanseri harimo:
Iyi kanseri aho itandukaniye n’izindi ni uko usanga yo ahanini ntaho ihurira n’imirire cyangwa iminywere yacu. Nubwo umubyibuho ukabije, kunywa itabi bishinjwa kuba byayitera ariko nanubu ubushakashatsi ntiburabigaragaza. Icyakora urumogi rwo rwose ruri mu byongera ibyago byo kurwara iyi kanseri.
Ubushakashatsi bwakorewe muri New Zealand bugaragaza ko gutumura urumogi byongera ku gipimo cya 250% ibyago byo kurwara iyi kanseri.
[caption id="attachment_594" align="alignnone" width="1280"]
Kunywa urumogi byongera ibyago byo kurwara iyi kanseri[/caption]
Niyo mpamvu uburyo bwo kuyirinda ari ukwisuzuma buri gihe ukanda buhoro amabya wakumvamo ububyimbe budasanzwe ukajya kwa muganga kugirango nibasanga ariyo babe bakuvura hakiri kare ikiri mu cyiciro cya mbere kuko ho irakira neza.
Akenshi kanseri zigira ibyiciro bitatu by’ingenzi aho iyo imenyekanye ikiri ku cyiciro cya mbere iba ishobora kuvurwa igakira kuko iba itarafata ahantu hanini naho iyo yageze mu cyiciro cya gatatu ntiba igishoboye kuvurwa kuko iba yamaze no gufata ahandi hanyuranye mu mubiri, niba yari kanseri y’ibihaha ni urugero ugasanga yanafashe umwijima n’izindi nyama zihegereye
Reka tugaruke kuri kanseri y’amabya, imwe muri kanseri zitazwi cyane ariko zibaho kandi ikaba ifata abatari bacye.
Iyi kanseri ntuze kuyitiranya na kanseri ya porositate kuko ni ebyiri zinyuranye kuko iyo turi kuvuga hano ifata udusabo tw’intanga mu gihe iya porositate ifata nyine iyi mvubura iherereye hafi y’uruhago.
Iyi kanseri irangwa n’iki?
Akenshi umenya ko ufite iyi kanseri nk’iyo uri kwiyogosha insya ukumva mu ibya ikintu kibyimbyemo kandi gikomeye, ndetse iyo ariho ikigufata ntikiba kikubabaza.
Uretse iki kibyimba ibindi bimenyetso harimo:
- Kubyimba agasabo k’intanga, kenshi biba ku ibya rimwe
- Kumva ibya ryongereye uburemere
- Uburibwe no kumva ubangamiwe ku ruhande rurwaye
- Kuribwa mu kiziba cy’inda n’umugongo (bijya gusa nuko uribwa iyo ufite ubwandu bw’umuyoboro w’inkari)
[caption id="attachment_593" align="alignnone" width="590"]
Iyi kanseri ituma uribwa ukanumva amabya aremereye[/caption]Iyo kanseri igeze ku cyiciro cya gatatu yongera ibimenyetso kandi ikajya mu bindi bice aho ishobora no kugera mu bihaha igatera guhumeka insigane, kuyoba ubwenge, ikizungera n’ibindi.
Iyi kanseri ishobora kandi kugutera impinduka mu misemburo nuko ikaba yatuma ubyimba amabere, guhorana umunaniro no gutakaza ibiro ku buryo budasobanutse
Iyi kanseri iterwa n’iki
Iyi kanseri kugeza ubu impamvu nyamukuru iyitera ntizwi gusa ubushakashatsi bugaragaza ko mu gihe iya porosutate yibasira abarengeje imyaka 40 iyi kanseri y’amabya yo ikunze gufata abari hagati y’imyaka 20 na 34.
Uretse ibi kandi hari ibindi byongera ibyago byo kurwara iyi kanseri harimo:
- Akoko, aho yibasira cyane abera n’abatuye muri Amerika y’amajyepfo (Latino America) cyangwa abahakomoka, gusa n’abirabura irabafata
- Kuba mu kuvuka waravukanye ibya rimwe irindi ntirimanuke rigahera mu nda, ibi byongera ibyago inshuro zigera kuri 800%
- CIS (carcinoma in situ) hamwe uba ufite kanseri ariko itarigeze ikura ahubwo aho yafashe ikaguma aho. Ibi bituma bikongerera 50% ibyago byo kurwara kanseri y’amabya mu myaka 5 iri imbere
Iyi kanseri aho itandukaniye n’izindi ni uko usanga yo ahanini ntaho ihurira n’imirire cyangwa iminywere yacu. Nubwo umubyibuho ukabije, kunywa itabi bishinjwa kuba byayitera ariko nanubu ubushakashatsi ntiburabigaragaza. Icyakora urumogi rwo rwose ruri mu byongera ibyago byo kurwara iyi kanseri.
Ubushakashatsi bwakorewe muri New Zealand bugaragaza ko gutumura urumogi byongera ku gipimo cya 250% ibyago byo kurwara iyi kanseri.
[caption id="attachment_594" align="alignnone" width="1280"]
Kunywa urumogi byongera ibyago byo kurwara iyi kanseri[/caption]Niyo mpamvu uburyo bwo kuyirinda ari ukwisuzuma buri gihe ukanda buhoro amabya wakumvamo ububyimbe budasanzwe ukajya kwa muganga kugirango nibasanga ariyo babe bakuvura hakiri kare ikiri mu cyiciro cya mbere kuko ho irakira neza.
Nkunda ubujyanama mutugezaho. Ariko se cancer ifite imiti kuburyo yavurwa igakira ikiri kuri stage ya mbere?
ReplyDeleteYego. Kanseri kuri stage one irakira
ReplyDeleteKuba mu kuvuka waravukanye ibya rimwe irindi ntirimanuke rigahera mu nda, ibi byongera ibyago inshuro zigera kuri 800%
ReplyDeleteIbi c bibaho ko umuntu avuka uku? none c bivuze ko avutse uku bihata biba ihame ko azayirwara? byaba c ari 80% cg nuku nyine byanditse 800%?
Ibyo byago nibyo ni 800% uko byanditse. Ariko si ihame kuyirwara. Bibaho ko umwana avuka ibya rimwe rigasigara mu nda ariko riramanurwa iyo ababyeyi babimenye kare
ReplyDelete