Mu nkuru zatambutse twagiriye inama abakobwa y’ibyabafasha kwigarurira umutima w’umusore bakundana nuko bakaba nyambere kuri bo bityo urukundo rwabo rukazabyara amatunda meza.
Abasomye iyo nkuru bamwe babajije niba abasore bo nta nama bahabwa y’uko bakitwara imbere y’umukobwa ngo babashe gutsindira umutima we.
Nibyo koko twese ku mpande zombi tugira amahitamo kandi aho umutima utwerekeje tuba twifuza kuba twatsinda tukahiharira.
Muri iyi nkuru tgiye kugira inama abasore zabafasha kwigarurira umutiam w’umukobwa bakunda kugirango ntabace mu myanya y’intoki.
Kuyobora ntabwo buri gihe igusaba kuba perezida cyangwa undi muyobozi ahubwo mu buzima bwabwe bwa buri munsi kuba ubasha kwerekera abandi ibyo bagakoze, kuba kandi uzi gutanga umurongo ngenderwaho ni bwo buyobozi.
Umusore ugaragaza impano yo kuyobora aba aboneka ko n’urugo kuruyobora bitamugora bityo ikaba iturufu imbere y’umukobwa yifuza
Aha wibuke koari ukuba umuyobozi atari ugutwaza igitugu cyangwa gutanga amategeko. Umuyobozi ajya inama n’abo ayobora bagafatanya gushaka umwanzuro nubwo ari we ushyiraho akadomo ka nyuma
Kuba abagore aribo bavuga amagambo menshi ku munsi byo ntibihakanwa kuko ubushakashatsi bwakozwe nda Louann Brinzedine, MD bugaragaza ko ku munsi ugereranyije abagore bavuga amagambo 20000 naho abagabo bakavuga 7000 gusa. Si uko abagore bagira menshi ahubwo ni uko umugabo we agomba gutega amatwi, akumva byinshi ariko akavuga bicye kandi by’ingenzi. Niba wiyiziho kuvugaguza cyane rero nta mukobwa uzabigushimira ahubwo uzaba uri kwigabanyiriza amahirwe. Vuga macye ariko urasa ku ngingo. Gusa muri byose ni byiza kwerekana uruhande uhagazeho ku byerekeye:
Gushyira abandi imbere ntibivuze kwiyanga ahubwo bivuga kwitanga no kumenya kuba umuyobozi nyawe. Aho bibaye ngombwa wigomwe ariko undi abyungukiremo. Uku gushyira abandi imbere bigaragaza ibintu bitandukanye kuri wowe:
Nta mukobwa washimishwa no gukundana n’umusore abandi bose bita ikirara, intakoreka, uwananiranye, n’andi mazina anyuranye yitwa umusore udafite uburere. Rero muri byose na hose garagaza ko uri umuntu warezwe, ufite imico y’umuntu wavamo umugabo uhamye.
Ibuka gushimira mu gihe hari icyo bagukoreye cyangwa baguhaye, ibuka gusaba imbabazi mu gihe hari aho ufuditse niyo kaba akantu gato, irinde amagambo atarimo ikinyabupfura, amagambo akomeretsa cyangwa amagambo atajyanye n’ahantu uri n’abo muri kumwe
Niba mwasohokanye mugaragarize kumwubaha no kumwitaho, ureke gutangira kubaza uwabakiriye uko yitwa cyangwa gukora ku mabuno y’ubazaniye icyo kunywa…
Nubwo waba utazi igihe uzashakira umugore, umukobwa muzinjira mu rukundo we azaba azi ko ari byo ugamije. Kumwereka ko wifuza kugira umuryango ugukomokaho, kugaragaza ibyiyumviro byawe mu gihe uzaba uri umugabo, bizatuma umukobwa yumva ko ufite gahunda kandi utari mu nkundo za cyana. Mu kuganira gutyo uzaba uri gutuma nawe yiyumva mwabanye, ari we mugore wawe mujya inama buri munsi…
Ikindi niyo waba udakunze guhuza n’umuryango wawe, ariko mu biganiro byanyu mwereke uko bikubangambira kandi wifuza ko byahinduka umuryango ukunga ubumwe. Ibi bituma yumva ko mubanye utazabasiga bonyine kuko uha agaciro umuryango
Wikigira nk’uruvu ni rwo rwihindagura bitewe n’aho rugeze. Oya, kwihindagura buri gihe bituma atakumenya natanakumenyere agahora abona uri mushya bityo ntamenye neza uruhande uherereyemo. Oya yawe ibe oya, yego ibe yego, ubihindure gusa mu gihe hari impamvu kandi utangeho ubusobanuro.
Muhe akanya ko kukumenya rwose kandi ntumuhishe amarangamutima yawe. Waba wishimye cyangwa ubabaye muhe rugari akumenye niho azabona ko afite ikibanza mu mutima wawe
Si ngombwa ngo umenye amakuru yose yiriwe mu gihugu ariko nanone garagaza ko ukurikirana ibibera iwanyu, mu karere no ku isi yose. Yego bitewe n’ibyo ukunda ushobora gusanga uzi abakinnyi bose ba Arsenal ariko ukaba utazi ko guverinoma yacu yaraye ihinduwe, ibi rero si byiza. Gira amakuru y’ingenzi umenya byerekana ko ufite uruhare mu bibera ku isi kandi ushaka kumenya ibibera hirya no hino bityo nawe azabona ko ari umwe mu bo uhora uharanira kumenya ibyabo
Si ngombwa ngo ube nka Mr Bean, Kibonke cyangwa Charlie cyangwa 5K na ba Nimuroger cyangwa Kodo, ariko gerageza ntugatume mutandukana byibuze adasetse. Mu biganiro mugirana nyuzamo urwenya rwaba urwo mu buzia busanzwe, wanamubwira ibyo wakoraga ukiri umwana bishekeje, ibi bituma akwisanzuraho ntagutinye cyane.
Udushya turatandukanye ariko hano turavuga kuba wagerageza ifunguro utamenyereye, guhindura imyambarire, imisokoreze se, guhindura imyidagaduro, aha iyo ukoze icyo akunda cyane ahita abikubwira. Aha uba uri kwiga ibyo akunda utiriwe ubimubaza. Niba mwaramenyanye wogosha ukamaraho, wutereke wumve icyo abivugaho. Niba mwasohokaga ugasaba icyokunya runaka gihindure…
Ni byinshi twavuga ariko reka dusubikire aha, nawe wakiyongereraho ibindi.
soma hano ibi byerekeye abakobwa: Mukobwa, ukoze ibi wakigarurira umutima w’umusore ukunda

Ba umuyobozi mwiza

Vuga macye ariko mazima

- Intego n’ibyifuzo
- Ibikubabaza n’ibyo utinya
- Ibyerekeye indangagaciro n’imyizerere (niba mutabyumvikanaho ntibizabe inzitizi nyuma)
- Ibyerekeye inshuti n’imiryango
- Uko mwumva kandi mwifuza umubano wakagenze ngo mubane neza, imipaka n’ibyifuzo
Menya gushyira abandi imbere
Gushyira abandi imbere ntibivuze kwiyanga ahubwo bivuga kwitanga no kumenya kuba umuyobozi nyawe. Aho bibaye ngombwa wigomwe ariko undi abyungukiremo. Uku gushyira abandi imbere bigaragaza ibintu bitandukanye kuri wowe:
- Ubwitange bwo kwitangira abandi
- Ubwitonzi bwo kujonjora ukamenya ibyo akeneye n’ibyifuzo bye
- Ubugwaneza n’impuhwe umugaragariza
- Ubupfura n’ubunyangamugayo
Gira imyitwarire iboneye
Nta mukobwa washimishwa no gukundana n’umusore abandi bose bita ikirara, intakoreka, uwananiranye, n’andi mazina anyuranye yitwa umusore udafite uburere. Rero muri byose na hose garagaza ko uri umuntu warezwe, ufite imico y’umuntu wavamo umugabo uhamye.
Ibuka gushimira mu gihe hari icyo bagukoreye cyangwa baguhaye, ibuka gusaba imbabazi mu gihe hari aho ufuditse niyo kaba akantu gato, irinde amagambo atarimo ikinyabupfura, amagambo akomeretsa cyangwa amagambo atajyanye n’ahantu uri n’abo muri kumwe
Niba mwasohokanye mugaragarize kumwubaha no kumwitaho, ureke gutangira kubaza uwabakiriye uko yitwa cyangwa gukora ku mabuno y’ubazaniye icyo kunywa…
Gira intumbero z’umuryango
Nubwo waba utazi igihe uzashakira umugore, umukobwa muzinjira mu rukundo we azaba azi ko ari byo ugamije. Kumwereka ko wifuza kugira umuryango ugukomokaho, kugaragaza ibyiyumviro byawe mu gihe uzaba uri umugabo, bizatuma umukobwa yumva ko ufite gahunda kandi utari mu nkundo za cyana. Mu kuganira gutyo uzaba uri gutuma nawe yiyumva mwabanye, ari we mugore wawe mujya inama buri munsi…
Ikindi niyo waba udakunze guhuza n’umuryango wawe, ariko mu biganiro byanyu mwereke uko bikubangambira kandi wifuza ko byahinduka umuryango ukunga ubumwe. Ibi bituma yumva ko mubanye utazabasiga bonyine kuko uha agaciro umuryango
Ba wowe nyawe
Wikigira nk’uruvu ni rwo rwihindagura bitewe n’aho rugeze. Oya, kwihindagura buri gihe bituma atakumenya natanakumenyere agahora abona uri mushya bityo ntamenye neza uruhande uherereyemo. Oya yawe ibe oya, yego ibe yego, ubihindure gusa mu gihe hari impamvu kandi utangeho ubusobanuro.
Muhe akanya ko kukumenya rwose kandi ntumuhishe amarangamutima yawe. Waba wishimye cyangwa ubabaye muhe rugari akumenye niho azabona ko afite ikibanza mu mutima wawe
Wisigara inyuma
Si ngombwa ngo umenye amakuru yose yiriwe mu gihugu ariko nanone garagaza ko ukurikirana ibibera iwanyu, mu karere no ku isi yose. Yego bitewe n’ibyo ukunda ushobora gusanga uzi abakinnyi bose ba Arsenal ariko ukaba utazi ko guverinoma yacu yaraye ihinduwe, ibi rero si byiza. Gira amakuru y’ingenzi umenya byerekana ko ufite uruhare mu bibera ku isi kandi ushaka kumenya ibibera hirya no hino bityo nawe azabona ko ari umwe mu bo uhora uharanira kumenya ibyabo
Ba umunyarwenya
Si ngombwa ngo ube nka Mr Bean, Kibonke cyangwa Charlie cyangwa 5K na ba Nimuroger cyangwa Kodo, ariko gerageza ntugatume mutandukana byibuze adasetse. Mu biganiro mugirana nyuzamo urwenya rwaba urwo mu buzia busanzwe, wanamubwira ibyo wakoraga ukiri umwana bishekeje, ibi bituma akwisanzuraho ntagutinye cyane.
Gerageza udushya
Udushya turatandukanye ariko hano turavuga kuba wagerageza ifunguro utamenyereye, guhindura imyambarire, imisokoreze se, guhindura imyidagaduro, aha iyo ukoze icyo akunda cyane ahita abikubwira. Aha uba uri kwiga ibyo akunda utiriwe ubimubaza. Niba mwaramenyanye wogosha ukamaraho, wutereke wumve icyo abivugaho. Niba mwasohokaga ugasaba icyokunya runaka gihindure…
Ni byinshi twavuga ariko reka dusubikire aha, nawe wakiyongereraho ibindi.
Urukundo ntirusaze
soma hano ibi byerekeye abakobwa: Mukobwa, ukoze ibi wakigarurira umutima w’umusore ukunda
Comments
Post a Comment