Hari igihe ushobora kuba wicaye, uryamye se cyangwa uri kugenda nuko ukumva umutima uhise uteragura cyane nk’ushaka gusohoka, nyuma y’agahe gato bigatuza. Ibi bishobora kuba uburwayi cyangwa se ntibibe uburwayi, bitewe n’ikibiteye, inshuro bibaho gusa byose usabwa kubyitaho kuko umutima ufatiye runini ubuzima.
Uretse uko kumva umutima utera nk’ushaka gusohoka, ibindi bimenyetso bigendana na byo twavugamo:
Ushobora no kubyumvira mu ijosi, mu irugu, ndetse n’uwagukoraho wese akabyumva.
Uku guteragura bituruka ku mpamvu nyinshi zinyuranye, iyo wigenzuye neza ntiwayoberwa ikiri kubigutera.
Muri zo twavugamo:
Gusa binashobora guterwa n’ikindi kibazo nka thyroid iri gukora cyane, cyangwa umutima ufite ikibazo mu mikorere yawo
Nubwo ntawe bitabaho ariko hari ababa bafite ibyago kurenza abandi. Muri bo harimo:
Niba uko guteragura bimara akanya gato cyane k’amasegonda macye kandi ntibigaruke, ntiwahangayika. Icyakora niba mu muryango habamo abarwaye umutima cyangwa nawe warigeze kugira ibibazo bijyanye n’umutima, wakihutira kwa muganga.
Nanone uzahite ujya kwa muganga niba kwa guteragura biherekejwe na:
Ibimenyetso
Uretse uko kumva umutima utera nk’ushaka gusohoka, ibindi bimenyetso bigendana na byo twavugamo:
- Gutera vuba vuba
- Kumva umeze nk’uhagaze gutera
- Kumva umutima usimbagurika ushaka kuva mu gitereko
- Kuba wakora ku gatuza ukumva uko utera ndetse ukaba wanabibona
- Kubira ibyuya no kumva ubaye nk'urembye
Ushobora no kubyumvira mu ijosi, mu irugu, ndetse n’uwagukoraho wese akabyumva.
Biterwa n’iki?
Uku guteragura bituruka ku mpamvu nyinshi zinyuranye, iyo wigenzuye neza ntiwayoberwa ikiri kubigutera.
Muri zo twavugamo:
- Amarangamutima akabije, agahinda gasaze, guhangayika cyane no kumva udatuje muri wowe
- Kuba ufite depression
- Siporo inaniza cyane, cyane cyane kwiruka, gutwara igare
- Kuba wanyoye ibirmo inkabura nk’ikawa, itabi, cocaine, n’imwe mu miti ya gripe irimo pseudoephedrine, na amphetamines
- Kuba ufite umuriro mwinshi
- Impinduka mu misemburo, waba utwite, ugiye gucura cyangwa ugiye mu mihango
- Kugira imisemburo myinshi cyangwa micye ivuburwa na thyroid
Gusa binashobora guterwa n’ikindi kibazo nka thyroid iri gukora cyane, cyangwa umutima ufite ikibazo mu mikorere yawo
Abafite ibyago kurenza abandi
Nubwo ntawe bitabaho ariko hari ababa bafite ibyago kurenza abandi. Muri bo harimo:
- Abahorana stress
- Abagore batwite
- Kuba uri gufata imiti irimo inkabura nk’iya gripe ndetse n’imiti ya asima
- Kuba ufite thyroid ikora cyane
- Kuba ufite ubundi burwayi bw’umutima
Ni ryari usabwa kwihutira kwa muganga?
Niba uko guteragura bimara akanya gato cyane k’amasegonda macye kandi ntibigaruke, ntiwahangayika. Icyakora niba mu muryango habamo abarwaye umutima cyangwa nawe warigeze kugira ibibazo bijyanye n’umutima, wakihutira kwa muganga.
Nanone uzahite ujya kwa muganga niba kwa guteragura biherekejwe na:
- Kubabara no kuremererwa mu gatuza
- Isereri n’ikizungera
- Kunanirwa guhumeka
- Gusa n’utaye ubwenge by’akanya gato
Comments
Post a Comment