Benshi bitubaho iyo hakonje, iyo twanyoye cyane, by’umwihariko ibirimo isukari cyangwa alukolo. Nyamara hari igihe binakubaho bitewe n’izindi mpamvu ndetse bikaba byanaba uburwayi cyangwa ikimenyetso cy’uburwayi.
Ubusanzwe iyo unyaye inshuro zitarenze 8 ku munsi kandi hagati y’inshuro n’indi harimo byibuze amasaha 3, nta kibazo. Ariko niba unyara nta n’amasaha 2 arashira uvuyeyo kandi bikaba inshuro zirenga 8 ku munsi, byitwa ko uri kunyaragura.
1. Diyabete : kimwe mu bimenyetso bya diyabete ni ukunyaragura kenshi kandi uko unyaye zikaza ari nyinshi. Biterwa nuko umubiri uba uri kurwana no gusohora isukari itakoreshejwe binyuze mu nkari
2. Gutwita : uko inda igenda ikura niko itsikamira uruhago nuko ugasanga rukeneye gusohora inkari zarugezemo inshuro nyinshi. Gusa hano ho ntabwo unyara nyinshi, ariko unyara kenshi
3. Ibibazo kuri porositate : porositate ishobora kubyimba nuko igasa n’ifunze umuvaruhago. Ibi bituma uruhago rusa n’urubangamiwe nuko rukajya rwikanda kenshi niyo haba harimo inkari nkeya, bigatera kunyara kenshi. Aha naho ntabwo ziba ari nyinshi
4. Gukoresha imiti itera gusohora amazi: hari imiti ahanini ihabwa abarwaye umuvuduko ukabije w’amaraso cyangwa se bafite ikibazo cyo kubyimbirwa kugirango ibafashe gusohora amazi n’imyunyu idakenewe. Iyi nayo itera kunyaragura
5. Stroke n’izindi ndwara zo ku bwonko :kwangirika ku mitsi y’ubwonko ishinze kuyobora imikorere y’uruhago bishobora gutera ibibazo birimo kunyaragura ndetse ku buryo utinze gato wakinyarira.
Gusa hari n’izindi mpamvu twavuga harimo : kanseri y’uruhago, ubuvuzi bwo gushiririza, cyangwa imikorere mibi y’uruhago.
Kenshi kunyaragura ntibyerekana ko hari ikibazo ahubwo ubwabyo ni ikibazo. Niba kunyaragura bigendana n’ibindi bimenyetso harimo umuriro, kubabara umugongo cyangwa mu mbavu, kuribwa mu kiziba cy’inda, kuruka, gutengurwa, icyaka gihoraho, gushaka kurya kenshi, umunaniro, inkari zirimo amaraso cyangwa se kubona ururenda ruva mu gitsina usabwa kwihutira kujya kwa muganga.
Ni ryari havugwa ko uri kunyaragura?
Ubusanzwe iyo unyaye inshuro zitarenze 8 ku munsi kandi hagati y’inshuro n’indi harimo byibuze amasaha 3, nta kibazo. Ariko niba unyara nta n’amasaha 2 arashira uvuyeyo kandi bikaba inshuro zirenga 8 ku munsi, byitwa ko uri kunyaragura.
Ni izihe mpamvu zibitera?
1. Diyabete : kimwe mu bimenyetso bya diyabete ni ukunyaragura kenshi kandi uko unyaye zikaza ari nyinshi. Biterwa nuko umubiri uba uri kurwana no gusohora isukari itakoreshejwe binyuze mu nkari
2. Gutwita : uko inda igenda ikura niko itsikamira uruhago nuko ugasanga rukeneye gusohora inkari zarugezemo inshuro nyinshi. Gusa hano ho ntabwo unyara nyinshi, ariko unyara kenshi
3. Ibibazo kuri porositate : porositate ishobora kubyimba nuko igasa n’ifunze umuvaruhago. Ibi bituma uruhago rusa n’urubangamiwe nuko rukajya rwikanda kenshi niyo haba harimo inkari nkeya, bigatera kunyara kenshi. Aha naho ntabwo ziba ari nyinshi
4. Gukoresha imiti itera gusohora amazi: hari imiti ahanini ihabwa abarwaye umuvuduko ukabije w’amaraso cyangwa se bafite ikibazo cyo kubyimbirwa kugirango ibafashe gusohora amazi n’imyunyu idakenewe. Iyi nayo itera kunyaragura
5. Stroke n’izindi ndwara zo ku bwonko :kwangirika ku mitsi y’ubwonko ishinze kuyobora imikorere y’uruhago bishobora gutera ibibazo birimo kunyaragura ndetse ku buryo utinze gato wakinyarira.
Gusa hari n’izindi mpamvu twavuga harimo : kanseri y’uruhago, ubuvuzi bwo gushiririza, cyangwa imikorere mibi y’uruhago.
Kenshi kunyaragura ntibyerekana ko hari ikibazo ahubwo ubwabyo ni ikibazo. Niba kunyaragura bigendana n’ibindi bimenyetso harimo umuriro, kubabara umugongo cyangwa mu mbavu, kuribwa mu kiziba cy’inda, kuruka, gutengurwa, icyaka gihoraho, gushaka kurya kenshi, umunaniro, inkari zirimo amaraso cyangwa se kubona ururenda ruva mu gitsina usabwa kwihutira kujya kwa muganga.
Egoko
ReplyDelete