Hagati y’umugabo n’umugore ni byiza ko imibonano mpuzabitsina ibashimisha mwembi kuko ni igikorwa ngirana. Gusa hajya habaho igihe kimwe na kimwe usanga umwe gusa ari we ishimishije ibi bikaba byabangamira mugenzi we.
Nkuko ari intego yacu kuri uru rubuga mu kujya inama ku buzima bwa buri munsi hano twakusanyirije hamwe ingingo zimwe zabafasha kuba mwembi mwanezezwa n’icyo gikorwa kibereyeho kubaka urugo, dore ko abanyarwanda babyise gutera akabariro.
Aha twibutse ko nubwo biba bivugiwe ku karubanda, ubusanzwe imibonano mpuzabitsina ugendeye ku muco nyarwanda n'uburere dukomora ku basekuru ni igikorwa kiba hagati y'umugabo n'umugore. Gusa ntitwirengagiza ko abasore n'inkumi bashobora kubikora nubwo umuco utabibemerera
Reka tugaruke ku ngingo yacu
Wimera nk’aho utazi kuvuga cyangwa kwerekana ibigushimishije. Mu gutegurana no mu gikorwa nyirizina gerageza wereke uwo muri kumwe aho ushaka ko akora, umubwire uko wumva bimeze, mbese mufatanye gushimishanya. Wikishyiramo ko ari bugutekerereze akamenya ibigushimisha, kuko ibyiyumviro ni ibyawe
Cyane cyane ku bantu bamaranye igihe kinini Ntabwo ubushake buza uko bwiboneye, ni hahandi usanga niyo mwese mwiyambuye ntawe ugira ubushake abibona nk’ibisanzwe. Mu gihe wumva muri wowe ushaka ko mukora iyo mibonano mwese ikabanyura gira ibyo ukora bituma mugenzi wawe nawe akwifuza. Amagambo umwandikira, uko mu cyumba hameze, bitume ubushake buza. Ibyabarogoya bijye ku ruhande, nka telefone na televiziyo. Mujyane koga se, musigane amavuta, ku buryo mutangirana ubushake mwese
Ntabwo imibonano bivuze buri gihe ngo umugabo ajye hejuru y’umugore ubundi yinjize igitsina. Oya bikorwa mu buryo bunyuranye ndetse binakorerwa ahantu hanyuranye. Mugerageze muhindure uko bikorwa ndetse n’aho bikorerwa. Musohoke murare ahatari mu rugo se, aho nta kirogoya y’abana n’abakozi…
Ntabwo gutegura ari ugusomana gusa. Kumukorakora ahamushimisha, kumwogoshera insya, gusa n’umukirigita, ka massage koroheje ni bumwe mu buryo bunyuranye wakoresha ugafasha mugenzi wawe kwitegura igikorwa no kuza kucyishimira harimo no kumenya amagambo umubwira, mbese ukamutera imitoma da
Imibonano si irushanwa ngo wumve ko nudakora inshuro nyinshi ntacyo ugeraho. Oya daaa. Imibonano ni uburyo yakozwemo. Wowe menya uburyo butuma mugenzi wawe agera ku byishimo bya burundu. Kenshi kabi karutwa na rimwe ryiza, moja nzuri mugani w’abavuga igiswahili.
Iyo wakoze siporo bituma umubiri utekana kandi ukaba ufite ka stamina. Nyuma ya siporo mwakoranye, nimwogera hamwe nyuma igikorwa kizagenda neza cyane. kuko muba mwahuje intekerezo kandi mwarushijeho gusatirana.
Nubwo kuri bamwe kujyana intekerezo ahandi bibafasha kurangiza ariko si byiza kuba watekereza ku kazi, ibindi bintu runaka mu gihe uri mu gikorwa. Wowe umwanya wuharire igikorwa gusa, ubundi urebe ngo ibyishimo birakubana byinshi. Uko ubwenge ubugumisha aho hamwe niko bituma urushaho kumva ibyiza bya mugenzi wawe.
Aha wibuke ko ibyo tuvuze haruguru ari ibitegura mu mutwe n'umubiri. Kugirango bigende neza hari amafunguro usabwa kwibandaho n'ayo wagabanya, tuzagira umwanya uhagije wo kubirambura

1. Kuganira

2. Mutere kukwifuza

3. Hindura uburyo
Ntabwo imibonano bivuze buri gihe ngo umugabo ajye hejuru y’umugore ubundi yinjize igitsina. Oya bikorwa mu buryo bunyuranye ndetse binakorerwa ahantu hanyuranye. Mugerageze muhindure uko bikorwa ndetse n’aho bikorerwa. Musohoke murare ahatari mu rugo se, aho nta kirogoya y’abana n’abakozi…
4. Menya gutegura
Ntabwo gutegura ari ugusomana gusa. Kumukorakora ahamushimisha, kumwogoshera insya, gusa n’umukirigita, ka massage koroheje ni bumwe mu buryo bunyuranye wakoresha ugafasha mugenzi wawe kwitegura igikorwa no kuza kucyishimira harimo no kumenya amagambo umubwira, mbese ukamutera imitoma da
5. Ngombwa si inshuro
Imibonano si irushanwa ngo wumve ko nudakora inshuro nyinshi ntacyo ugeraho. Oya daaa. Imibonano ni uburyo yakozwemo. Wowe menya uburyo butuma mugenzi wawe agera ku byishimo bya burundu. Kenshi kabi karutwa na rimwe ryiza, moja nzuri mugani w’abavuga igiswahili.
6. Siporo
Iyo wakoze siporo bituma umubiri utekana kandi ukaba ufite ka stamina. Nyuma ya siporo mwakoranye, nimwogera hamwe nyuma igikorwa kizagenda neza cyane. kuko muba mwahuje intekerezo kandi mwarushijeho gusatirana.
7. Wijyana ubwenge ahandi
Nubwo kuri bamwe kujyana intekerezo ahandi bibafasha kurangiza ariko si byiza kuba watekereza ku kazi, ibindi bintu runaka mu gihe uri mu gikorwa. Wowe umwanya wuharire igikorwa gusa, ubundi urebe ngo ibyishimo birakubana byinshi. Uko ubwenge ubugumisha aho hamwe niko bituma urushaho kumva ibyiza bya mugenzi wawe.
Aha wibuke ko ibyo tuvuze haruguru ari ibitegura mu mutwe n'umubiri. Kugirango bigende neza hari amafunguro usabwa kwibandaho n'ayo wagabanya, tuzagira umwanya uhagije wo kubirambura
Ni byinshi twavuga ariko reka duhinire hano, abwirwa benshi akumva bene yo
Comments
Post a Comment