Mu rukundo akenshi uretse iyo umuntu akiri umwana, agakunda adafite intego, ariko iyo umuntu amaze gukura usanga akunda afite intego yo gushaka uwo bazabana ubuziraherezo.
Aha rero haba ihurizo ku bakobwa kuko baba bategereje umusore uzaza akababwira ati nshaka ko tuzabana, nuko muri benshi babimubwiye agahitamo umwe yemerera.
Bijya bibaho rero ko umusore akwereka ko agukunda nawe ukamukunda ukamwimariramo wese uzi yuko ari we muzafatanya ubuzima bw’ahazaza nyamara we yibereye mu bindi, muri macye atagufata nk’uwo bazabana akaramata.
Ese uwo musore wamubwirwa n’iki? Iyi nkuru nicyo igiye gukora kuko tugiye kuguha ibimenyetso binyuranye bizakwereka ko umusore mukundana adafite gahunda yo kubana nawe.
1. Ntaguha igisubizo cyahuranyije
Igihe cyose mwaganiraga ugakomoza ku byo kubana ahita ahindura ikiganiro. Niyo abivuzeho aba abiteraho urwenya gusa ku buryo kubona uruhande ahagazeho bigoye. Niyo umubajije usanga akubwira ko hakiri kare, ko mutarakundana bigeze aho mwabana, ko akiri kwiyubaka, ko muzabiganiraho ikindi gihe, ko yumva ananiwe…
Iyo ukomeje kubivugaho arivumbura
Kwa kwivumbura bituma uceceka nyine, bikarangirira aho
Ntagukunda byeruye
Ahora atazi…
5. Arakwiyima
Aha bivuze ko aba adashaka ko umenya ibye byose cyane cyane ibibazo ahura na byo. Ubusanzwe abagabo bazwiho kutavuga buri kimwe muri rusange, ariko iyo bigeze ku muntu bakunze cyane usanga bamufungurira umutima, akakubwira ibye byose, ibiri ngombwa akanarira kuko aba azi ko ari kubwira inkoramutima ye. Niba rero ibye ubimenya ubyumvanye abandi, wa muntu we rwose uri ahatari ahawe
Ntashobora kukugisha impaka
Ubusanzwe ugukunda by’ukuri aba ashaka ikintu cyose mucyumvikaneho ariko buri wese abanze agaragaze uruhande rwe. We rero kuko nta gahunda agufiteho, iyo mutumvikanye ku kintu ijambo rimuvamo ni: “ubwo nyine ubifate uko ushaka” cyangwa ati “ubwo buri wese agumane ibye”
Si uko ashaka guhosha amakimbirane ahubwo ni uko adashaka ko muganira byimbitse ngo mufatanye gushaka umwanzuro. Ndetse rimwe na rimwe ahita yivumbura akigendera cyangwa akagukangisha gutandukana niba ukomeje kutamwumva
Ahazaza hawe ntahitaho
Uzamubwira ko wumva hari ibintu ushaka kwiga, ubone ntacyo bimubwiye. Umubwire ko ushaka gucuruza ati ubwo ufite ayo kwangiza, mbese nta nama yaguha y’icyaguteza imbere. Nyine watera imbere cyangwa utatera imbere ntacyo bimubwiye kuko nta nyungu abifitemo
Ahora akwereka igihe azashakira
Ahorana ingero mbi gusa
Iyo muvuze ku kubana ahita akwereka ingero nyinshi z’abari muri gatanya, abahora bashwana, ababayeho nabi, ati bariya bazize guhubukira kubana, twe twitonde haracyari igihe. Nyamara akirengagiza abandi babanye neza yakabaye nabo afatiraho urugero.
Nawe wumva udatuje
Niba uhora wibaza amaherezo yanyu ukayabura, ni ikimenyetso cy’uko nawe wananiwe kumwikuramo nyamara ubizi unabibona neza ko nta gahunda afite. Uhora ubaza, ugisha inama y’icyo wakora, uhora ubaririza niba nta wundi mukobwa bakundana, nawe ukuri urakuzi ahubwo wananiwe gufata umwanzuro
Ni byinshi wagenderaho ukabona ko nta gahunda afite, ibi ni bicye twagukusanyirije. Ni ahawe gufata umwanzuro ukava mu cyeragati, ugatinyuka ukamubaza ushize amanga niba koko afite gahunda cyangwa ari kugutesha umwanya.
Gukundana ni byiza ariko biba akarusho iyo muhuje intego, mufite icyerekezo kimwe
URUKUNDO NIRWOGERE

Comments
Post a Comment