Mu nkuru zatambutse hari aho twagaragaje ibimenyetso biranga umukobwa/umugore ugukunda by’ukuri, ariko abayisomye bifuje ko twagaragaza n’ibimenyetso bigaragaza umusore/umugabo ugukunda by’ukuri. Nibyo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru.
Kuvuga ijambo “ndagukunda” byo ubwabyo ntibihagije dore ko hari umuhanzi waririmbye ati “kubivuga siko kubikora”. ni ijambo ryoroshye kuvuga ariko gukora ibijyanye na ryo bisaba ibirenze kuvuga, bisaba ibikorwa, ubwitange, ubufatanye n’ibindi binyuranye nkuko muri iyi nkuru tugiye kubisobanura.
Kubaha umuntu bya nyabyo ni ikintu gifite agaciro mu rukundo. Umusore/umugabo ugukunda bya nyabyo azakubaha uko uri kose, azubaha ibyo ukora, azubaha ibitekerezo byawe, azubaha umuryango wawe, muri buri kimwe cyose kibahuza azagaragaza kukubaha
Kwizera umuntu si ibintu bikwizanamo ahubwo we ibyo akora, uko akwitwaraho, imigirire ye nibyo bituma umugirira icyizere. Iyo agukunda by’ukuri agendera kure ibikorwa, ibiganiro n’imigirire yatuma utamugirira icyizere. Aho ari, abo bari kumwe, ibyo ari gukora ntashobora kubiguhisha. Ibi bituma nawe umufungurira umutima ntumuhishe ibikurimo, kuko hari ishingiro ufite ryo kumwizera
Twirinze kuvuga byose byawe, kuko ntiwabura akantu runaka ukora adakunda. Iyo rero agukunda biba bivuze ko agukundana n’ibyawe, agukunda uko uri, kandi n’icyo adakunze ntakiguhisha ahubwo agufasha kubikosora no kubishyira ku murongo.
Iyo rero uwo mukundana yamaze kumenya ibikugira wowe nyawe biba bigaragaza ko ari wowe yitayeho kandi ntiyakwitaho atagukunda
Urukundo si amagambo gusa, kuko byoroshye kubivuga kurenza kubikora. Ahubwo urukundo ni ibikorwa ukorera umuntu udasanzwe kuri wowe, ukamukorera ndetse ibirenze ibyo we yumvaga ko wamukorera.
[caption id="attachment_121" align="alignnone" width="1200"]
Akwereka urukundo[/caption]
Ibikorwa by’urukundo azagukorera nyamara si ukukugurira ibihenze, kugusohokana ahahenze, kuguha impano za buri munsi, oya. Ibi kubikora ntacyo bitwaye ariko nanone si byo gusa si nabyo by’ingenzi. Udukorwa duto azagukorera, tukwereka ko ufite umwanya w’imbere mu mutima we. Kuguhamagara, kukwandikira, kuguha amakuru ye yose, kukwereka amarangamutima ye (yaba ababaye cyangwa yishimye, …) ni ibikorwa bimwe mu bizakwereka ko koko uyu musore/mugabo agukunda by’ukuri
Mwaba mubana cyangwa mutarabana, ugukunda ntagufata nk’umukozi we ngo akubere shobuja cyangwa ngo abe nk’umunyagitugu ahubwo muri byose na hose uba umufasha we.
Umufasha w’umuntu ni wawundi bajya inama mu bintu byose, byaba ibijyanye n’iterambere byaba ibijyanye n’imibanire, byose mufatanya kubijyaho inama no kunguranaho ibitekerezo.
[caption id="attachment_117" align="alignnone" width="728"]
Akubera umufasha ntakubera umuyobozi[/caption]
Muri gahunda ze zose agushyira imbere. Mu byo akora, ateganya gukora, muri gahunda ze zose ni wowe ubanza mu ntekerezo. Ntihabanzamo abavandimwe be, ababyeyi be, inshuti ze cyangwa abana ahubwo wowe, umufasha we (wa none cyangwa w’ahazaza) ni wowe uza mbere. Muri macye gahunda ze zose azipanga akuzirikana, anareba niba zitabangamira urukundo rwanyu cyangwa zitakubangamira wowe.
Ndetse niyo bibayeho ko muri gahunda apanga utaba nyambere haba hari impamvu yumvikana yabiteye kandi yumvikana.
Umusore/gabo ugukunda bya nyabyo iyo muri kumwe uba ubona ko ari cyo kintu kimunezeza cya mbere. Mwaba mukina amakarita, mwaba mutemberana, mwaba muri guhaha mu isoko, mbese aba yumva muri mu isi mwenyine, kuko agaciro aguha gatuma yumva utamuva iruhande
[caption id="attachment_122" align="alignnone" width="728"]
Iyo muri kumwe aba anezerewe[/caption]
Bamwe iyo agukunda agasanga baguhanganiyeho ari benshi ahita acika intege akabivamo, ariko ugukunda by’ukuri ntatezuka. Niyo yasanga aguhanganiyeho n’abamurusha ubushobozi, amashuri, ntacyo biba bimubwiye, kuko agukunda. Akomeza kukurwanirira, gukora uko ashoboye kose ngo agutsindire. Ibyakamuciye intege ahubwo we abihinduramo amahirwe yo kukugumana akakwiharira wese
Niba umukuzi wawe yujuje byinshi mu byo tuvuze haruguru nta kabuza aragukunda. Ntuzamuveho ahubwo nawe mugaragarize urukundo nyarwo
Soma hano Ikizakwereka umukobwa/umugore ugukunda by’ukuri
Kuvuga ijambo “ndagukunda” byo ubwabyo ntibihagije dore ko hari umuhanzi waririmbye ati “kubivuga siko kubikora”. ni ijambo ryoroshye kuvuga ariko gukora ibijyanye na ryo bisaba ibirenze kuvuga, bisaba ibikorwa, ubwitange, ubufatanye n’ibindi binyuranye nkuko muri iyi nkuru tugiye kubisobanura.
Akubaha bisesuye
Kubaha umuntu bya nyabyo ni ikintu gifite agaciro mu rukundo. Umusore/umugabo ugukunda bya nyabyo azakubaha uko uri kose, azubaha ibyo ukora, azubaha ibitekerezo byawe, azubaha umuryango wawe, muri buri kimwe cyose kibahuza azagaragaza kukubaha
2. Atuma umwizera
Kwizera umuntu si ibintu bikwizanamo ahubwo we ibyo akora, uko akwitwaraho, imigirire ye nibyo bituma umugirira icyizere. Iyo agukunda by’ukuri agendera kure ibikorwa, ibiganiro n’imigirire yatuma utamugirira icyizere. Aho ari, abo bari kumwe, ibyo ari gukora ntashobora kubiguhisha. Ibi bituma nawe umufungurira umutima ntumuhishe ibikurimo, kuko hari ishingiro ufite ryo kumwizera
Akunda byinshi byawe
Twirinze kuvuga byose byawe, kuko ntiwabura akantu runaka ukora adakunda. Iyo rero agukunda biba bivuze ko agukundana n’ibyawe, agukunda uko uri, kandi n’icyo adakunze ntakiguhisha ahubwo agufasha kubikosora no kubishyira ku murongo.
Iyo rero uwo mukundana yamaze kumenya ibikugira wowe nyawe biba bigaragaza ko ari wowe yitayeho kandi ntiyakwitaho atagukunda
Akugaragariza ibikorwa by’urukundo
Urukundo si amagambo gusa, kuko byoroshye kubivuga kurenza kubikora. Ahubwo urukundo ni ibikorwa ukorera umuntu udasanzwe kuri wowe, ukamukorera ndetse ibirenze ibyo we yumvaga ko wamukorera.
[caption id="attachment_121" align="alignnone" width="1200"]
Akwereka urukundo[/caption]Ibikorwa by’urukundo azagukorera nyamara si ukukugurira ibihenze, kugusohokana ahahenze, kuguha impano za buri munsi, oya. Ibi kubikora ntacyo bitwaye ariko nanone si byo gusa si nabyo by’ingenzi. Udukorwa duto azagukorera, tukwereka ko ufite umwanya w’imbere mu mutima we. Kuguhamagara, kukwandikira, kuguha amakuru ye yose, kukwereka amarangamutima ye (yaba ababaye cyangwa yishimye, …) ni ibikorwa bimwe mu bizakwereka ko koko uyu musore/mugabo agukunda by’ukuri
Uri umufasha
Mwaba mubana cyangwa mutarabana, ugukunda ntagufata nk’umukozi we ngo akubere shobuja cyangwa ngo abe nk’umunyagitugu ahubwo muri byose na hose uba umufasha we.
Umufasha w’umuntu ni wawundi bajya inama mu bintu byose, byaba ibijyanye n’iterambere byaba ibijyanye n’imibanire, byose mufatanya kubijyaho inama no kunguranaho ibitekerezo.
[caption id="attachment_117" align="alignnone" width="728"]
Akubera umufasha ntakubera umuyobozi[/caption]Akugira nyambere
Muri gahunda ze zose agushyira imbere. Mu byo akora, ateganya gukora, muri gahunda ze zose ni wowe ubanza mu ntekerezo. Ntihabanzamo abavandimwe be, ababyeyi be, inshuti ze cyangwa abana ahubwo wowe, umufasha we (wa none cyangwa w’ahazaza) ni wowe uza mbere. Muri macye gahunda ze zose azipanga akuzirikana, anareba niba zitabangamira urukundo rwanyu cyangwa zitakubangamira wowe.
Ndetse niyo bibayeho ko muri gahunda apanga utaba nyambere haba hari impamvu yumvikana yabiteye kandi yumvikana.
7. Yishimira kubana nawe
Umusore/gabo ugukunda bya nyabyo iyo muri kumwe uba ubona ko ari cyo kintu kimunezeza cya mbere. Mwaba mukina amakarita, mwaba mutemberana, mwaba muri guhaha mu isoko, mbese aba yumva muri mu isi mwenyine, kuko agaciro aguha gatuma yumva utamuva iruhande
[caption id="attachment_122" align="alignnone" width="728"]
Iyo muri kumwe aba anezerewe[/caption]Ntacika intege
Bamwe iyo agukunda agasanga baguhanganiyeho ari benshi ahita acika intege akabivamo, ariko ugukunda by’ukuri ntatezuka. Niyo yasanga aguhanganiyeho n’abamurusha ubushobozi, amashuri, ntacyo biba bimubwiye, kuko agukunda. Akomeza kukurwanirira, gukora uko ashoboye kose ngo agutsindire. Ibyakamuciye intege ahubwo we abihinduramo amahirwe yo kukugumana akakwiharira wese
Niba umukuzi wawe yujuje byinshi mu byo tuvuze haruguru nta kabuza aragukunda. Ntuzamuveho ahubwo nawe mugaragarize urukundo nyarwo
Soma hano Ikizakwereka umukobwa/umugore ugukunda by’ukuri
[…] Soma hano Ibizakwereka umusore/umugabo ugukunda by’ukuri […]
ReplyDelete