Muri ya gahunda yo gusobanura ibyerekeye horoscope, ni ukuvuga ibiranga abantu bitewe n’igihe bavukiye reka uyu mwanya tuwuharire abavutse hagati ya tariki 22 z’ukwezi kwa 11 na tariki 21 z’ukwa 12 nibo bafite ikimenyetso cya Sagittarius.
Ni abantu bazwiho ubunyangamugayo no gukomeza ubucuti dore ko baba indahemuka ku bantu
Ntibajya babasha kwihishira no guhisha ibibarimo, kuvugira mu ruhame ntibabikangwa kandi ntibatinya amaso
Baba abanyabuntu batanga inama zikomeye kandi zuje urukundo. Ubundi se si cyo inshuti nyayo imarira umuntu?
Bagaragaza kwigirira icyizere ku buryo no mu kazi usanaga abandi bakozi abashyira ku murongo akndi akora nk’uwikorera. Mbese ni boss niyo haba mu kazi k’abandi
Ntibacogora kandi bahora bashaka kuvumbura no guhanga utuntu dushya haba mu rugo, mu kazi n’ahabazengurutse
Ibi bituma ahanini ubabona ababona nk’ibyigomeke kuko baba bashaka gukora mu buryo bwabo kandi ntibakunda kubwirizwa. Ariko si ukwigomeka ahubwo ni ko bateye
Abavutse muri iki gihe barangwa no gutera urwenya, niyo mpamvu usanga abakunzi babo bahorana akamwenyu. Kumukunda bisaba ko nawe uba ukunda kwisanzura no gusetsa kuko aho rwose urugo rwanyu rurangwa n’ibyishimo
Bashaka uwo bakundana abe umuhanga kandi adahisha ibimurimo
Umugabo wavutse muri iki gihe usanga akunze kurangwa no gucukumbura buri kantu kandi bakunze kurangwa no kugira imyizerere niyo mpamvu gukundana na we bisaba kutaba umwasama cyangwa ngo ukore ibinyuranye n’imyizerere ye.
Bigusaba kandi kumenya igihe cyo kuguma ku bintu n’igihe cyo kubivaho kuko bakunze ubwisanzure n’ubwigenge
Abagore bo muri iki gihe bo uwavuga ko ari abanyabirori ntiyaba abeshye. Ubuzima bashaka kubuhamo ku buryo bwuzuye nka wa mugani ngo ukoze mu nnyo amarirayo akaboko. Rero kumukunda bisaba kumuha ubwisanzure, ubusazi bwe ukabumukundira aho rwose uba umushoboye.
Niba ushaka kumufatisha neza musohokane, umureke yisanzure, akubwire akamuri ku mutima nawe kandi ube uzi kuganira. Aho muzaba akaramata
Kwa kuba abanyarwenya bituma bagira inshuti nyinshi cyane imapnde zose. Bikundira guseka rwose niyo mpamvu kubazanira igituma bababara ari ukubahemukira
Iyo bigeze ku muryango ntacyo batakora ngo umuryango wabo ubeho neza kandi unezerewe
Mu bijyanye n’akazi usanga ari abantu bakunze gukorera ahantu hisanzuye. Gufotora, gukora mu bijyanye n’ingendo, ubugeni, ubuhanzi, ubuvumbuzi, ubushabitsi niyo myuga ibabereye kurenza iyindi
Kuba bakunda gusabana bituma bakoresha amafaranga cyane ariko nanone ntibigora mu kuyashaka. Bahora bizeye ko Imana ifite inzira nyinshi izayanyuzamo bakayabona, ntibibabuza gukora ariko ntibajya bahangayika cyane niyo baba bakennye dore ko barangwa no kwizera cyane.
Mu rukundo abo bashobokana cyane ni abafite ikimenyetso cya Aries (Belier), Leo, Libra (Balance) na Aquarius (Verseau)
Abavutse muri aya matariki: Taylor Swift, Nicki Minaj, Miley Cyrus, Jay-Z, Britney Spears, DJ Khaled, Walt Disney, Papa Francis, Ellen G.White, Salma Kikwete, n’abandi.

URUKUNDO

IMIBANIRE

AKAZI

Biracyaza…
[…] rukundo bashobokana cyane na Gemini, Leo, Sagittarius, […]
ReplyDelete