Twakomeje turebera hamwe ibiranga abantu bitewe n’igihe bavukiye, nkuko twabitangiriye ku bafite ikimenyetso cya aquarius (verseau). Ubu rero hatahiwe abavutse hagati ya tariki 20 Gashyantare (ukwezi kwa kabiri) na tariki 20 Werurwe (ukwezi kwa gatatu)
Turareba ibijyanye n’imico ndetse n’imibanire yabo n’abandi.
Abantu bavutse muri aya matariki usanga ntawe utishimira kubagira inshuti kuko baba bameze nk’abavuzi. Bagerageza kukumva, kukugirira impuhwe, kandi batega amatwi mbere yo gufata umwanzuro.
Kuvuga ko ari abanyamwuka Ntabwo bihuye no guhanura byo mu madini ya kirokore ahubwo ni abantu usanga barebera ibitagaragara mu bigaragara mbese muri macye bashobora kumenya ko ufite ikibazo cyangwa udatekanye bakurebye mu maso gusa.
Kugira urukundo kwabo ni ukuba bazi kurugaragaza. Muri macye bari romantic. Gusa kuri bo urukundo rwa kure rurabagora. Kuri bo KURE Y’AMASO NI KURE Y’UMUTIMA. Ariko iyo agukunze arabikwereka rwose, ntiyitangira
Mbese ushaka wavuga ko bahora bimereye nk’abasinze, kuko ikintu cyose cyatuma banezerwa, bakibagirwa imibabaro y’isi baragikora. Ni ba mukerabirori, kandi niba ari ukwishima, ntibitangira.
Kwa kugira impuhwe bituma bakoresha ubwonko cyane bashaka kandi bifuza kubona ikintu cyatuma abatuye isi baba mu mahoro n’ibyishimo kandi bakabiharanira
ku byerekeye akazi, ni abantu bakunda cyane kubyina bya kinyamwuga, koga, ubwanditsi, n’ubumenyamuntu bwerekeza kuri roho.
Ikintu cyose kandi cyerekeza ku mazi bagikunda cyane.
Icyakora bagira intege nke dore ko bakunze kuba abanyabwoba, bizera bakarenza urugero, bihunza ukuri iyo babona hari uwo kwashyira mu kaga kandi bababara vuba.
Nkuko twabibonye aba bantu barakunda peee. Kandi iyo yagukunze arakwiha akabikwereka. Icyo usabwa gusa ni ukutamujya kure kuko uba umuciye intege. Bizera buhumyi, bigatuma atita ku bibi byawe niyo waba ubifite
Niba ushaka inshuti nyayo, uyu muntu yakubera umwizerwa. Usanga ashyira imbere ibyifuzo byawe kurenza ibye, kandi baritanga kubera abo bakunda.
Iyo habaye akabazo mu nshuti n’umuryango usanga bakora uko bashoboye kose ngo bagacyemure ubusabane bukomeze.
Bishimira gufasha kandi ibikorwa by’ubugiraneza babyumva vuba. Akazi bakunze gukora ni ukuba abanyamuziki, abacamanza, abavuzi b’amatungo, abahanzi n’abashinzwe imibereho myiza.
Kubera gushaka gufasha usanga kandi bitanga bakaba banatanga imitungo yabo bakabaho nk’abakene ariko abandi bakabaho neza.
Kuri bo amafaranga nta kintu kinini avuze. Yego baharanira kugera ku ntego ariko nanone bakunda kwiberaho ubuzima busanzwe, Nubwo Atari bose. Kwa gushaka gufasha bituma bashaka amafaranga yo gufashisha abandi, rero siko buri gihe yose akoreshwa, niyo mpamvu muri bo hanabonekamo abaherwe.
Niba ushaka gukundana n’umusore wavutse muri aya matariki, usabwa kumufungukira wese, ntugire icyo umukinga. Kuba ari abanyampuhwe bituma niyo waba wari mubi ute mbere yuko mumenyana bitamubuza kugukunda.
Kuko bikundira ibyishimo, uramutse uri mu bantu bazi gutera urwenya aho waba wamushoboye rwose.
Naho umukobwa wavutse muri aya matariki we ntatandukanye cyane na musaza we. Nawe ashaka ube uzi gutetesha no gusetsa. Mwugururire umutima nawe azabikwitura kugukunda atitangiriye. Icyakora usabwa kumenya gutega amatwi no kumenya kuganira kandi niba ugenzwa n’imibonano gusa azakuvumbura vuba
Usanga urukundo rwabo ruramba cyane iyo bakundanye n’abafite ikimenyetso cya Taurus, Cancer, Scorpio na Capricorn
Bamwe mu bayobozi n’ibyamamare bavutse muri iki gihe twavugamo: Justin Bieber, Rihanna, George Washington, Albert Einstein, Steve Jobs, Carrie Underwood, Grover Cleveland, n’abandi

1. Impuhwe

2. Abanyamwuka
Kuvuga ko ari abanyamwuka Ntabwo bihuye no guhanura byo mu madini ya kirokore ahubwo ni abantu usanga barebera ibitagaragara mu bigaragara mbese muri macye bashobora kumenya ko ufite ikibazo cyangwa udatekanye bakurebye mu maso gusa.
3. Bagira urukundo
Kugira urukundo kwabo ni ukuba bazi kurugaragaza. Muri macye bari romantic. Gusa kuri bo urukundo rwa kure rurabagora. Kuri bo KURE Y’AMASO NI KURE Y’UMUTIMA. Ariko iyo agukunze arabikwereka rwose, ntiyitangira
4. Bahora bashaka umunezero
Mbese ushaka wavuga ko bahora bimereye nk’abasinze, kuko ikintu cyose cyatuma banezerwa, bakibagirwa imibabaro y’isi baragikora. Ni ba mukerabirori, kandi niba ari ukwishima, ntibitangira.
5. Baratekereza
Kwa kugira impuhwe bituma bakoresha ubwonko cyane bashaka kandi bifuza kubona ikintu cyatuma abatuye isi baba mu mahoro n’ibyishimo kandi bakabiharanira
ku byerekeye akazi, ni abantu bakunda cyane kubyina bya kinyamwuga, koga, ubwanditsi, n’ubumenyamuntu bwerekeza kuri roho.
Ikintu cyose kandi cyerekeza ku mazi bagikunda cyane.
Icyakora bagira intege nke dore ko bakunze kuba abanyabwoba, bizera bakarenza urugero, bihunza ukuri iyo babona hari uwo kwashyira mu kaga kandi bababara vuba.
MU RUKUNDO
Nkuko twabibonye aba bantu barakunda peee. Kandi iyo yagukunze arakwiha akabikwereka. Icyo usabwa gusa ni ukutamujya kure kuko uba umuciye intege. Bizera buhumyi, bigatuma atita ku bibi byawe niyo waba ubifite
MU MURYANGO N’INSHUTI
Niba ushaka inshuti nyayo, uyu muntu yakubera umwizerwa. Usanga ashyira imbere ibyifuzo byawe kurenza ibye, kandi baritanga kubera abo bakunda.
Iyo habaye akabazo mu nshuti n’umuryango usanga bakora uko bashoboye kose ngo bagacyemure ubusabane bukomeze.
AMAFARANGA n’AKAZI
Bishimira gufasha kandi ibikorwa by’ubugiraneza babyumva vuba. Akazi bakunze gukora ni ukuba abanyamuziki, abacamanza, abavuzi b’amatungo, abahanzi n’abashinzwe imibereho myiza.
Kubera gushaka gufasha usanga kandi bitanga bakaba banatanga imitungo yabo bakabaho nk’abakene ariko abandi bakabaho neza.
Kuri bo amafaranga nta kintu kinini avuze. Yego baharanira kugera ku ntego ariko nanone bakunda kwiberaho ubuzima busanzwe, Nubwo Atari bose. Kwa gushaka gufasha bituma bashaka amafaranga yo gufashisha abandi, rero siko buri gihe yose akoreshwa, niyo mpamvu muri bo hanabonekamo abaherwe.
GUKUNDANA NA BO
Niba ushaka gukundana n’umusore wavutse muri aya matariki, usabwa kumufungukira wese, ntugire icyo umukinga. Kuba ari abanyampuhwe bituma niyo waba wari mubi ute mbere yuko mumenyana bitamubuza kugukunda.
Kuko bikundira ibyishimo, uramutse uri mu bantu bazi gutera urwenya aho waba wamushoboye rwose.
Naho umukobwa wavutse muri aya matariki we ntatandukanye cyane na musaza we. Nawe ashaka ube uzi gutetesha no gusetsa. Mwugururire umutima nawe azabikwitura kugukunda atitangiriye. Icyakora usabwa kumenya gutega amatwi no kumenya kuganira kandi niba ugenzwa n’imibonano gusa azakuvumbura vuba
Usanga urukundo rwabo ruramba cyane iyo bakundanye n’abafite ikimenyetso cya Taurus, Cancer, Scorpio na Capricorn
Bamwe mu bayobozi n’ibyamamare bavutse muri iki gihe twavugamo: Justin Bieber, Rihanna, George Washington, Albert Einstein, Steve Jobs, Carrie Underwood, Grover Cleveland, n’abandi
Biracyaza...
[…] Mu rukundo abo bashobokana cyane ni Taurus, Virgo, Scorpio na Poissons […]
ReplyDelete