Hari igitabo cyasakaye kivuga ko abagabo bakomoka kuri Mars naho abagore bagakomoka kuri Venus. Abasoma ibitabo bitagatifu bo bazi ko Imana yaremye Adamu na Eva (Hawa), aho yabanje kurema Adamu (mu gitaka) nuko nyuma ngo ikamusinziriza ubuticura (ariko yaricuye) ikamukuramo urubavu igakoramo umugore ari we Eva.
Ugendeye kuri ibi bitekerezo bibiri, nubwo bitandukanye, ubona ko n’ubundi umugabo n’umugore bataremwe kimwe.
Ibi si byo dushaka kuvugaho, icyo tuzi ni uko umugabo n’umugore bariho, aho bakomotse si ho ha ngombwa.
Ahubwo muri iyi nkuru twashakaga kuvuga kuri bimwe mu byo abagabo bari bakwiye kumenya ku bagore bibatandukanya na bo, aha ariko turavuga ku byerekeye urukundo n’imibanire. Mu yindi nkuru tuzavuga ku byo abagore bakwiye kumenyaku bagabo, ahari byatuma tumenya kwihanganirana no kuzuzanya bigendana no gukundana byuzuye
Gusa tumenyeko abantu bose badateye kimwe ariko hari byinshi baba bahuriyeho
Mu buzima hagati yanyu, wowe mugabo ikintu umugore agukeneyeho bwa mbere ni ukumwumva, kumutega amatwi. Abagore bakunda kuvuga, kandi icyo bavuze bakagisobanura cyane. Niba avuye ku kazi akakubwira uko kamunanije, aho kumubwira uko yakabaye yabikoze ngo kamworohere, banza umwumve umwereke ko koko ubona ko yananiwe, niho ibindi azabyumva
Umugore ugukunda atari wawundi ugushakaho ibyo utunze, azanezezwa na duto umukorera kenshi kurenza ikintu kinini ukora rimwe mu mwaka nabwo wenda akwibukije. Kuba wataha ukamugurira ka shokola, kumutungura ukamuha akarabo, kumubwira mugatemberana ku mugoroba mwiganirira, kumufungira isutiye, kumufasha uturimo tumwe, abiha agaciro kandi arabikunda.
Ahari ushobora kumva ko kuba umugore wawe ajya agaragaza amarangamutima arimo kurira byerekana ko ari umunyantege nke ariko aho waribeshye.
Ahubwo ni ikimenyetso cyo gukomera. Iyo umugore arize, burya ibikurikiraho biba bikomeye. Niba umubabaje akarira, amarira agendana na wa mubabaro. Niba umuhemukiye akarira, ya marira ajyana na byo kandi amusiga akomeye kurenza mbere
Nubwo wacyeka ko ari uko iyo abyutse wenda aba atisize ibirungo ariko si byo. Ni ibintu bisanzwe, usanga abagabo mu gihe mu gitondo bo baba bacyeye ku maso, bwagoroba bakaba bazinze umunya, abagore bo ku mugoroba baba basa neza kurenza mu gitondo babyutse. Niba wajyaga ugira ngo ni uwawe gusa, ni rusange
Bamwe mu bagabo baba bumva umugore wabo yaba aho nyina atari ariko ntibishoboka. Ibuka ko isano iguhuza na nyoko ari amaraso naho iguhuza n’umugore wawe ni urukundo. Kuba warasize so na nyoko ukabana na we, bisobanuye byinshi. Reka rero mufatanye kubaka urugo rwanyu, wikigira nk’aho uri umwana uri kuri nyina
Umutima wawe, ibiwuturukamo, ni byo azaha agaciro kurenza uko wambara, igihagararo. Nubwo waba waraganguje, uri ibogari mugani w’ab’ubu, niyo waba umuherwe ute ariko umutima wawe utuje urukundo nta cyo uzavuga imbere ye. Ubugwaneza, impuhwe, kumwitaho, kumwubaha, ubupfura n’ubunyangamugayo ni bimwe mu byo ashaka kurenza izindi mpano zose wamuha
Amagambo asize umunyu wamubwira yose, ariko atagaragara mu bikorwa na yo ntabwo azagira ireme. Urukundo si amagambo gusa, urukundo ni ibikorwa nk’uko ku ngingo ya kabiri twabibonye. Wowe gira icyo ukora, mu bushobozi bwawe utisumbukuruje cyangwa nanone ngo wipfobye ariko wereke uwo ukunda ko ari uw’agaciro. Ushobora kutamusohokana muri hoteri zihenze ariko ukamutegurira ifunguro akunda, ushobora kuba udafite imodoka ariko ufite igare…
Si ibi gusa ariko ni bimwe mu byo ushobora kuba utajyaga witaho cyangwa ukaba utari ubizi ku bagore.
Ubutaha tuzabwira abagore ibyo bashobora kuba batazi ku bagabo.

Ibyo abagabo bakwiye kumenya ku bagore
Ashaka ko umutega amatwi mbere ya byose
Mu buzima hagati yanyu, wowe mugabo ikintu umugore agukeneyeho bwa mbere ni ukumwumva, kumutega amatwi. Abagore bakunda kuvuga, kandi icyo bavuze bakagisobanura cyane. Niba avuye ku kazi akakubwira uko kamunanije, aho kumubwira uko yakabaye yabikoze ngo kamworohere, banza umwumve umwereke ko koko ubona ko yananiwe, niho ibindi azabyumva
Utuntu duto turabanyura
Umugore ugukunda atari wawundi ugushakaho ibyo utunze, azanezezwa na duto umukorera kenshi kurenza ikintu kinini ukora rimwe mu mwaka nabwo wenda akwibukije. Kuba wataha ukamugurira ka shokola, kumutungura ukamuha akarabo, kumubwira mugatemberana ku mugoroba mwiganirira, kumufungira isutiye, kumufasha uturimo tumwe, abiha agaciro kandi arabikunda.
Kurira kwe ntibivuze intege nke
Ahari ushobora kumva ko kuba umugore wawe ajya agaragaza amarangamutima arimo kurira byerekana ko ari umunyantege nke ariko aho waribeshye.
Ahubwo ni ikimenyetso cyo gukomera. Iyo umugore arize, burya ibikurikiraho biba bikomeye. Niba umubabaje akarira, amarira agendana na wa mubabaro. Niba umuhemukiye akarira, ya marira ajyana na byo kandi amusiga akomeye kurenza mbere
Burya abagore uko basa babyutse si ko baba basa bagiye kuryama
Nubwo wacyeka ko ari uko iyo abyutse wenda aba atisize ibirungo ariko si byo. Ni ibintu bisanzwe, usanga abagabo mu gihe mu gitondo bo baba bacyeye ku maso, bwagoroba bakaba bazinze umunya, abagore bo ku mugoroba baba basa neza kurenza mu gitondo babyutse. Niba wajyaga ugira ngo ni uwawe gusa, ni rusange
Burya umugore ashaka kukubera umufasha, ntashaka gusimbura nyoko
Bamwe mu bagabo baba bumva umugore wabo yaba aho nyina atari ariko ntibishoboka. Ibuka ko isano iguhuza na nyoko ari amaraso naho iguhuza n’umugore wawe ni urukundo. Kuba warasize so na nyoko ukabana na we, bisobanuye byinshi. Reka rero mufatanye kubaka urugo rwanyu, wikigira nk’aho uri umwana uri kuri nyina
Ku mugore icyo ashaka ni umutima wawe
Umutima wawe, ibiwuturukamo, ni byo azaha agaciro kurenza uko wambara, igihagararo. Nubwo waba waraganguje, uri ibogari mugani w’ab’ubu, niyo waba umuherwe ute ariko umutima wawe utuje urukundo nta cyo uzavuga imbere ye. Ubugwaneza, impuhwe, kumwitaho, kumwubaha, ubupfura n’ubunyangamugayo ni bimwe mu byo ashaka kurenza izindi mpano zose wamuha
Kuri we, reka imvugo ibe ingiro
Amagambo asize umunyu wamubwira yose, ariko atagaragara mu bikorwa na yo ntabwo azagira ireme. Urukundo si amagambo gusa, urukundo ni ibikorwa nk’uko ku ngingo ya kabiri twabibonye. Wowe gira icyo ukora, mu bushobozi bwawe utisumbukuruje cyangwa nanone ngo wipfobye ariko wereke uwo ukunda ko ari uw’agaciro. Ushobora kutamusohokana muri hoteri zihenze ariko ukamutegurira ifunguro akunda, ushobora kuba udafite imodoka ariko ufite igare…
Si ibi gusa ariko ni bimwe mu byo ushobora kuba utajyaga witaho cyangwa ukaba utari ubizi ku bagore.
Ubutaha tuzabwira abagore ibyo bashobora kuba batazi ku bagabo.
[…] Ongera usome hano Bimwe mu byo abagabo bakwiriye kumenya ku bagore […]
ReplyDelete